UMUTAGATIFU TWIZIHIZA KUWA 19 UKWAKIRA
MUTAGATIFU  PAWULO  W’UMUSARABA ( 1694 -1775) Pawulo Daneyi  yavukiye mu gihugu cy’Ubutaliyani. Nyina yari umukristukazi ufite ukwemera nuko amutoza akiri muto imigenzo myiza ya gikristu. Yakundaga kumutekerereza kenshi ububabare bwa Yezu, amwumvisha uburyo umuntu wese agomba kwiyumanganya no kwemera ibimubabaza byose.  Pawulo amaze gukura yakomeje umurimo wa se wo gucuruza, aba n’umusirikare mu gihe gitoya.    Yaje kwiyumvamo ijwi rimwerekeza mu yindi nzira yo gusenga Imana azirikana cyane ubub