UBWOKO BUSHYA BWA COVIDE 19 BUZWIHO KWANDURA CYANE
INDWARA
Ubwoko bushya bwa Koronavirusi yihinduranyije bwagaragaye muri Afurika
Yanditswe na MEDIATRICE UWINGABIRE
26-11-2021 - 15:29' | Ibitekerezo ( )
Mu bihugu bya Afurika yo mu Majyepfo haravugwa ubwoko bwa Koronavirusi buzwi nka ‘B.1.1.529’ bushobora kuba bwandura kurusha ubwiswe ‘Delta’ bwahangayikishije isi kuko bwanduraga cyane kandi bukica mu gihe gito.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021, Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC), abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yavuze ko hari ubwoko bwa Koronavirusi yihinduranyije cyane bwatangiye kugaragara mu Majyepfo ya Afurika buzwi nka B.1.1.529.
Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko ubwo bwoko bwa Koronavirusi bwihinduranyije, bushobora kuba bwandura cyane kurusha Koronavirusi yitwa ‘Delta’.
Yagiriye abantu inama yo gukomera ku ngamba zirimo kwikingiza, kwambara agapfukamunwa no kwipimisha.
Ikinyamakuru CNBC cyatangaje ko iyo Koronavirusi yihinduranyije ya B.1.1.529 yagaragaye mu bantu agomba k