
Title: NIWE
Part: ONE (1)
Author:Teo Art
.
Iyi nkuru ishingiye ku rukundo nyarwo ndetse no
kwerekana uburyo ruruta byose iyo abakundanye Bizerana kandi
bakuzuzanya.
Hazagaragara mo ibintu byinshi bitandukanye , nko guhemukirana mu rukundo, Ingaruka zabyo, ndetse tutibagiwe no gukundana birenze (affection) hagati y'abakundana.
.
Ntimuzacikwe rero iyi nkuru ni ndende cyane musabwa kuyikurikirana neza kandi turabizeza ko yo izarangira rwose.
.
.
Iyi nkuru itangirira ahantu muri jardin, Mu biti byinshi, ndetse n'indabo, Hafi aho hicaye umusore mwiza ushinguye rwose, Ateruye umukobwa nawe mwiza rwose, Baricaye baraganira, Gusa uburyo baganira mo bisa nkaho budasanzwe. Nkuko bigaragara umukowa arimo kurira cyane , Gusa umusore yamwiyegamishijeho ku Gituza cye. Umukobwa akomeza kurira cyane,
Avuga ati "cherie ntago mbyumva, ntago mbyumva, Mana weeeee! oya si byo!,"
umusore ati "honey tuza, tuza, byose birakemuka!
Umukobwa ati "bikemuka se bite? dukore iki koko?"
.
Ako kanya haza abantu bipfutse mu maso imyenda ari umukara, Bababonye bashaka kwiruka, gusa ntacyo byatanze kuko basanze babagose, Nuko abo bagabo bafata umukobwa baramuzirika amaguru n'amaboko baramutwara. Umusore nawe basiga bamuziritse ku giti.
.
Bukeye bwaho..
:
:
Mu rugo mu gitondo cya kare hari uvuye muri douche,, aza asakuza mu cyumba
ati "cherie ? cherie? ko utabyuka ngo tujye ku kazi? Cyangwa uzi ko ari ikiruhuko?
Undi ati "wapi wapi papa deo! Ndumva ntameze neza, wowe jyenda uyu munsi sinkora. Papa deo: "ese mama deo?, umuhungu wawe yaraye he ko mushatse mu cyumba nkamubura?"
Mama deo: "uravuga fab se?" Sinamenya aho yaraye kuko n'ejo umunsi wose ntawe nigeze mbona. kandi nimero ye ntayiriho.
Papa deo: ubwo urumva bidakomeye? Kuki umenya amakuru nkayo ukarara utambwiye? Ubwo se umuhungu wange
yaba afite ikibazo si mbimenye?
.
Tugaruke ku rundi ruhande.
:
:
Mwicyo gitondo wa musore baraye baziritse, Bwamukereyeho. Mwicyo gitondo
abakora isuku baramubonye Bihutira kumuhambura, gusa yari yanegekaye. Bagize icyo bamubaza , Arabihorera ahaguruka yiruka Barayoberwa. Mu gihe ari kugenda, yumva phone ye irasonnye....
aritaba,,, "Hallo....
Undi ati "hallo? fab waraye he? Ko twagushatse tukakubura?"
Fab: "papa nange simbizi rwose, ni birebire gusa ndaza ku bibabwira ubu ni ibibazo gusa gusa..
Papa we: umva mbese! gabanya amayeri, cyangwa waraye mu kabari? Gira vuba uze unsobanurire aka kanya ntarajya ku kazi!
.
Ahita akupa
:
:
Ku rundi ruhande wa mukobwa wari uri kumwe na fab Hari ahantu aziricyiye.
Mu kizu kinini, ahantu hijimye cyane, Mu gihe nawe yicaye aho agiye kubona
abona urujyi rurafungutse.. haza urumuri ruke,,, Ubundi yumva ijwi
riti"brenda uzi igitumye uri hano?"
Undi ati "ntacyo nzi!"
Ushaka ku kimenya?
Brenda; byaba byiza!
Undi ati; kugirango ureke
fab byasaba iki ngo gikorwe?
Brenda; ntacyo,kabone nubwo yaba amaraso nge niteguye kuyamena.....
.
Barakomeza baramubaza
"ubu se uzi aho ari? Ese uziko akiri muzima! Wenda yapfuye! Ikiza niba ushaka kubaho neza reka fab.
Brenda; ntabwo yapfuye. ahubwo ninge Wapfuye. We ameze neza ntakibazo.
.
Ako kanya yumva amazi ashyushye amumenetseho! Brenda arataka cyane,,,,
Baramubwira bati:
"ntago dukina nawe. reka fab nonaha! Ibyo mwapangaga byose ubyibagirwe. Kuko
ugiye kwibera hano iteka ryose! Uzahava upfuye. Ujyanwa gushyingurwa. Nakubwiye kenshi kureka fab ariko ntiwumva, Ngaho umva nawe ingaruka wa nshinzi we!
Brenda; julia ni wowe?
ariko unshaka ho iki? Wandetse koko?
Ehhh ni byiza ko umenye ibi ninge wabiteguye ngo nawe ubabazwe nkuko
nange mbabaye. Niyo mpamvu nakuzanye kwibera aha, Kure ya fab, kure y'ababyeyi bawe aho batazigera bamenya ko ukibaho, Ako kanya urugi rurongera rurifunga.Barekura ya mazi ashyushye cyane
:
:
Fab ari mu rugo aganira na se! papa we; ariko fab narakubwiye, Reka uriya mukobwa, Azaguteza ibibazo, Ubu se ko yabuze na papa we amaze kumpamagara amumbaza.
Fab: "oya papa ntago brenda namureka nakubwiye kenshi ko mukunda, ntago ibyo bintu nabirota.
Papa we: "ngaho rero hangana n'ibyo bibazo uzabyirengere, uriya siwe mukobwa wenyine uba muri uru rwanda!
Fab: ariko papa aho mwamfashije, kumushaka , Mutangiye ku ntererana?
Papa we: oya ibyo ntabyo ndimo! Ubage wifashe, Ahubwo se papa we uramusobanurira iki? Ko uzi amahane ye? Nge nkwiyame mu kwiruka mu dukumi ibyo sibyo nagutumye! Jya ujya mu kazi,
Fab; ariko papa ubona ntakuze? imyaka 21 Mfite nyobewe ikibi n'ikiza?
.
Ako kanya bakiraho muri sallon.
.
Hari uwakomanze.....
Bakinguye basanga ni police. Police yinjira ifata fab, Bamwambika amapingu! Ubundi
bamusohora hanze.
:
:
>>>>LOADING PART 2>>> .
NIWE ni buri nyuma y'iminsi 2 , saa 17:00' hamwe na Teo Art wanyu
Ntimugacikwe n'iyi nkuru, kuko irimo isomo ry'ubuzima bwa buri munsi ducamo.
Uramutse ufite inyumganizi wanyura kuriyi link ukanyandikira Facebook https://www.facebook.com/shumbusho.theogene.58
Cyangwase ukanyandikira Instagram @teoart12
0 comments
Be the first to comment!
This post is waiting for your feedback.
Share your thoughts and join the conversation.