
MUTAGATIFU PAWULO W'UMUSARABA
MUTAGATIFU PAWULO W’UMUSARABA (1694-1775)
Pawulo Daneyi yavukiye mu gihugu cy’Ubutaliyani. Nyina yari umukristukazi ufite ukwemera nuko amutoza akiri muto imigenzo myiza ya gikristu. Yakundaga kumutekerereza kenshi ububabare bwa Yezu, amwumvisha uburyo umuntu wese agomba kwiyumanganya no kwemera ibimubabaza byose. Pawulo amaze gukura yakomeje umurimo wa se wo gucuruza, aba n’umusirikare mu gihe gitoya. Yaje kwiyumvamo ijwi rimwerekeza mu yindi nzira yo gusenga Imana azirikana cyane ububabare bwa Yezu Kristu no kwigisha Ivanjili rubanda rugufi. Mu mwaka w’1720, Pawulo yagiye ahantu hiherereye, ahaba wenyine maze atangira kwigomwa atibabarira, aronka kandi inema zibimufashamo. Havugwako yashoboraga kumara umunsi wose asenga. Aho hantu ni na ho yungukiye igitekerezo cyo guhanga umuryango w’abihayimana b’ububabare bwa Kristu. Amategeko y’uwo muryango w’abanyabubabare bwa Kristu yatangajwe mu mwaka w’1741. Kuva ubwo Pawulo Daneyi yitwa “Pawulo w’Umusaraba”. Nyuma yashinze n’undi muryango w’ababikira usangiye izina n’uwo wa mbere. Mu myaka yamaze yiyeguriye Imana, yigishije henshi ariko cyane cyane akabera bose urugero rw’imigenzo n’imico myiza iboneye yari afite. Ukwitagatifuza kwe kandi kwatumaga yumvirwa na benshi nuko ntibatinye no kumugisha inama. Pawulo w’umusaraba yitabye Imana yujuje imyaka 81 avutse. Papa Pio IX ni we wamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu.
Aho byavuye: ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P 325.
Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0782889963/ 0722889963 (ubunyamabanga bwa SPES MEA)
0 件のコメント
この投稿にコメントしよう!
この投稿にはまだコメントがありません。
ぜひあなたの声を聞かせてください。