Umuhanzi nyarwanda Jay Waiter


Jay Waiter2022/03/09 10:33
フォロー

Jay waiter ni umuhanzi nyarwanda,akaba n'umwarimu aho yigisha isomo ryo kwihangira umurimo(entrepreneurship) ku ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Athanase riherereye mu karere ka Kamonyi.Yavutse ku itariki ya 16 Nzeri 1990, Amazina ye asanzwe ni Nteziryayo Jean Paul. Avuga ko akunda amahoro kuruta ibindi. Ubuzima bwe bwose akunda kuba akina n'abana kuko ngo akunda abana cyane. Mu bijyanye n'umuziki akunda itsinda rya Vestine na Dorcas. Aganira na Baskadia yavuze ko atabona impamvu abantu bahora bashyamirana ati: "mu isi twese tuzapfa yewe wasanga n'uyu munsi ntaribugere mu rugo. Iyo ndebye uko abantu twigira mbona tutajya dutekereza ku iherezo ryacu" Jay waiter yavuze ko abantu bagakwiye guca bugufi ndetse bakabana amahoro kuko iby'isi turabisiga tugataha. Yongeyeho ati: "Abahanzi ntibakumve ko kuba umustart ari ukunywa ibitabi n'amayoga ndetse no gusambana. Ibyo si wo muco. Dukwiye kuba ijisho rya rubanda nyamwinshi tukabagira inama nzima mu ndirimbo duhanga aho kubabera ikigusa"

Umuhanzi nyarwanda Jay Waiter

Umuhanzi Jay Waiter

Umuhanzi Jay Waiter

シェア - Umuhanzi nyarwanda Jay Waiter

Jay Waiterさんをフォローして最新の投稿をチェックしよう!

フォロー

0 件のコメント

この投稿にコメントしよう!

この投稿にはまだコメントがありません。
ぜひあなたの声を聞かせてください。